Iyi serivisi yemerera abanyarwanda gusaba kwandukuza umuntu witabye Imana. Dosiye yoherezwa ku mukozi w’irangamimerere mu murenge aho urupfu rwandikishijwe. Iyi serivisi itangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).
Kunoza serivisi bitwara umunsi 1 w’akazi kandi ntiyishyurwa.
Ibikenewe:
Usabira uwitabye Imana agomba kwinjira muri konti ya IremboGov. Kanda hano umenye uko wafungura konti kuri IremboGov cyangwa wegere umu ejenti wa IremboGov uri hafi yawe.
Buri munyarwanda usaba iyi serivisi agomba kuba afite nomero y’indangamuntu, mu gihe hagomba kuba hitwajwe nomero y’indangamuntu cyangwa numero y’ifishi y’umwenegihugu y’umwana cyangwa nomero ya pasiporo (umunyamahanga) by’uwitabye Imana.
Uwitabye Imana agomba kuba yandikishijwe mu Kigo Gishinzwe Indangamuntu (NIDA) ko YITABYE IMANA.
Umugereka usabwa ni Icyemezo cyo kwitaba Imana gitangwa níbitaro. Indi migereka isabwa iyo biri ngombwa.
Usaba agomba kuba afite telefone cyangwa imeyili cyangwa byombi bikora neza.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye maze ubashe kwandukuza umuntu witabye Imana:
1. Gana www.irembo.gov.rw ukande kuri Kwinjira maze usabe iyi serivisi.
2. Ahanditse Umuryango, kanda kuri Serivisi zihabwa uwitabye Imana.
3. Hitamo serivisi wifuza ari yo “Kwandukuza umuntu witabye Imana” maze ukande kuri Saba.
4. Uzuza Umwirondoro w’usaba serivisi n’umwirondoro w’uwitabye Imana. Amakuru ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.
5. Uzuza Amakuru ajyanye n’urupfu ndetse n’Umwirondoro w’abahamya. Amakuru ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.
6. Uzuza Umwirondoro w’ababyeyi ndetse n’Ibijyanye no gutunganya dosiye.
ICYITONDERWA: Hitamo ibiro bitunganya dosiye bikwegereye; bizagufasha mu gukurikirana dosiye.
7. Shyiraho imigereka ikenewe.
8. Kanda kuri Ibikurikira maze ukomeze.
9. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.
10. Usaba ahabwa nomero ya dosiye imufasha kumenya aho dosiye igeze.
ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba dosiye, usabwa kugana ibiro by’umurenge witwaje inyandiko zishyigikira dosiye yawe, ndetse n’indangamuntu y’uwitabye Imana.