Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba inyandiko y’uko umuntu yitabye Imana

Iyi serivisi nkoranabuhanga yemerera abanyarwanda gusaba inyandiko y’uko umuntu yitabye Imana, wanditse muri sisitemu y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA). Iyo dosiye iri muri sisitemu y’irangamimerere yanditse mu buryo bw’ikoranabuhanga (CRVS), amakuru ahita agaragara bidasabye ko usaba serivisi yuzuza umwirondoro.

Usaba ahabwa inyandiko yifuza akimara kwishyura. Nta mukozi w’irangamimerere (CRO) ukenewe; akenerwa iyo usaba atanditse muri CRVS. Iyo usaba ashyizemo imeyili mu gihe asaba iyi serivisi, inyandiko y’ivuka yoherezwa kuri imeyili ye atagombye kuyivana ku rubuga rwa IremboGov.

Iyi serivisi itangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).

Kunoza serivisi bitwara umunsi 1 w’akazi, igiciro ni 1,500 Frw.

Ibikenewe:

  • Usaba agomba kwinjira muri konti ya IremboGov. Kanda hano umenye uko wafungura konti kuri IremboGov cyangwa wegere umu ejenti wa IremboGov uri hafi yawe.

  • Buri muturarwanda usaba iyi serivisi agomba kuba afite nomero y’indangamuntu cyangwa nomero ya pasiporo ku banyamahanga. 

  • Usaba agomba kuba afite telefone cyangwa imeyili bikora.

Kurikiza izi ntambwe zoroshye ubashe gusaba Inyandiko y’uko umuntu yitabye Imana:

1. Gana www.irembo.gov.rw ukande kuri Kwinjira maze usabe iyi serivisi.

2. Ahanditse Umuryango, kanda kuri Serivisi zihabwa uwitabye Imana.

3. Hitamo serivisi wifuza ari yo “Inyandiko y’uko umuntu yitabye Imana,” ukande kuri Saba.            

4. Uzuza Umwirondoro w’usaba serivisi n’amakuru ajyanye n’urupfu. Umwirondoro uhita ugaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.

Iyo inyandiko y’uko umuntu yitabye Imana isanzwe iri muri CRVS, amakuru ku nyandiko ahita agaragara ku buryo usaba serivisi atagomba kongera kuzuza umwirondoro we. Usaba ahabwa inyandiko ye akimara kwishyura.

5. Kanda kuri Ibikurikira maze ukomeze.



Iyo inyandiko y’uko umuntu atitabye Imana itanditse muri CRVS, usaba yuzuza ibisabwa mu buryo bukurikira: 

1. Nyuma yo gukanda kuri Saba, uzuza Umwirondoro w’Usaba serivisi n’Uwitabye Imana, birahita bigaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.


2. Uzuza Imyirondoro ibiri (2) y’Umuhamya n’Umenyekanisha, irahita igaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.


3. Uzuza Ibijyanye no gutunganya dosiye. Birahita bigaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.


4. Shyiraho inyandiko zisabwa mu ngano n’ubuso bikenewe.


5. Kanda kuri Ibikurikira maze ukomeze.

6. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.


7. Kode/nomero yo kwishyuriraho (88….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje uburyo butandukanye. Kanda hano umenye uburyo butandukanye wakwishyuramo.


ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyura binyuze muri IremboGov, na nyuma y’uko umukozi ushinzwe irangamimerere w’umurenge yabyemeje, usaba yoherezwa ubutumwa bugufi/imeyili bimumenyesha ko inyandiko iboneka kandi ko yayikura ku rubuga rwa IremboGov.

Amakuru azahita avugururwa muri sisitemu ya CRVS. Usaba ntabwo azongera kunyura muri iyo nzira yo kwiyandikisha. Ashobora kandi gukura inyandiko y’uko umuntu yitabye Imana ku rubuga rwa IremboGov.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.