Iki cyemezo nkoranabuhanga gihamya ko umuntu yitabye Imana. Dosiye itunganywa n’inzego z’ubuyobozi ku rwego rw’umurenge aho urupfu rwandikishijwe. Iyi serivisi itangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).
Kunoza serivisi bitwara umunsi 1 w’akazi, serivisi ni ubuntu.
Ibikenewe:
Usabira uwitabye Imana agomba kwinjira muri konti ya IremboGov. Kanda hano umenye uko wafungura konti kuri IremboGov cyangwa wegere umu ejenti wa IremboGov uri hafi yawe.
Buri munyarwanda usaba iyi serivisi agomba kuba afite nomero y’indangamuntu, mu gihe hagomba kuba hitwajwe nomero y’indangamuntu cyangwa numero y’ifishi y’umwenegihugu y’umwana cyangwa nomero ya pasiporo (umunyamahanga) by’uwitabye Imana.
Usaba agomba kuba afite telefone cyangwa imeyili cyangwa byombi bikora neza.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye maze ubashe gusaba icyemezo cy’uko umuntu yitabye Imana:
1. Gana www.irembo.gov.rw ukande kuri Kwinjira maze usabe iyi serivisi.
2. Ahanditse Umuryango, kanda kuri Serivisi zihabwa uwitabye Imana.
3. Hitamo ahanditse “icyemezo cy’uko umuntu yitabye imama” maze ukande saba
4. Uzuza Amakuru ajyanye n’urupfu.
5. Shyiramo Umwirondoro w’usaba serivisi; amakuru ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.
6. Uzuza Umwirondoro w’uwitabye Imana; amakuru ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.
7. Uzuza Ibijyanye no gutunganya dosiye.
ICYITONDERWA: Hitamo ibiro bitunganya dosiye bikwegereye; bizagufasha mu gukurikirana dosiye.
8. Kanda kuri Ibikurikira maze ukomeze.
9. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.
10. Usaba ahabwa nomero ya dosiye imufasha kumenya aho dosiye igeze.
ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyura binyuze muri IremboGov, na nyuma y’uko umukozi ushinzwe irangamimerere w’umurenge yabyemeje, usaba yoherezwa ubutumwa bugufi/imeyili bimumenyesha ko icyemezo kiboneka kandi ko yagikura ku rubuga IremboGov.