Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba pasiporo mu buryo bw’ikoranabuhanga

Iyi serivisi yemerera abanyarwanda bose (abakuru n’abato) bafite indangamuntu gusaba pasiporo yo mu buryo bw’ikoranabuhanga ibafasha kugenda hanze y’imbibi z’U Rwanda. Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE) rutanga ubwoko butatu bwa pasiporo: isanzwe, iy’akazi, ndetse n’iyabanyacyubahiro. 

Bisaba iminsi 4 kugira ngo iyi dosiye itunganywe; igiciro giterwa n’ubwoko bwa pasiporo wifuza.

Ibikenewe:

  • Ntabwo ukeneye konti y’Irembo kugira ngo usabe iyi serivisi.

  • Umunyarwanda urengeje imyaka 18 agomba gukoresha nomero y’indangamuntu ye.

  • Umunyarwanda uri hagati y’imyaka 16 na 18 agomba kuba afite nomero y’indangamuntu.

  • Umunyarwanda uri munsi y’imyaka 16 akoresha nomero y’ifishi y’umuturage. 

  • Umunyarwanda uri munsi y’imyaka 16 ariko adafite nomero y’ifishi y’umuturage nawe ahobora gusaba iyi serivise agasabwa kuzuza imyirondoro.

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefone, imeyili (e-mail) bikora, cyangwa byombi.

  • Imigereka isabwa igomba gushyirwaho ikurikije amategeko yatanzwe:

  • Fotokopi y’indangamuntu igomba kuba ifite 500kb, mu bwoko bwa pdf.

  • Fotokopi ya pasiporo igomba kuba ifite 200kb, mu bwoko bwa jpg.

  • Umukono ugomba kuba ufite 50kb, mu bwoko bwa jpg.

  • Ibindi byangombwa bigomba kuba bifite 500kb, mu bwoko bwa pdf gusa.



Usaba: Hejuru y’imyaka 18

Ubwoko bwa pasiporo

Igihe pasiporo imara 

Ikiguzi (Frw)

Imigereka

Iy'akazi

Imyaka 5 

15,000



  • Kopi y’indangamuntu (Imiterere: jpg ingano: 500 KB)

  • Ifoto ya pasiporo (Imiterere: pdf ingano: 200 KB)

  • Umukono (Imiterere: pdf ingano: 50 KB) 

  • Inyandiko ihamiriza usaba itangwa n’ikigo cya leta

Isanzwe

Imyaka 5

75,000



  • Kopi y’indangamuntu (Imiterere: jpg ingano: 500 KB)

  • Ifoto ya pasiporo (Imiterere: pdf ingano: 200 KB)

  • Umukono (Imiterere: pdf ingano: 50 KB)


Imyaka 10

100,000

Iy'abanyacyubahiro

Imyaka 5

50,000



  • Kopi y’indangamuntu

  • Ifoto ya pasiporo 

  • Umukono

  • Inyandiko ivuye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MOFA) cyangwa ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri

  • Urwandiko rw’inshingano rutangwa n’ubuyobozi

Usaba: Munsi y’imyaka 18

Ubwoko bwa Pasiporo

Igihe Pasiporo imara 

Ikiguzi (Frw)

Imigereka

Iy'akazi

Imyaka 5

15,000



  • Kopi y’indangamuntu

  • Ifoto ya Pasiporo

  • Umukono (andika amazina y’umwana)

  • Inyandiko ihamiriza usaba itangwa n’ikigo cya letaIndi migereka ikenewe isabwa mu “Icyiciro cy’abato” 

Isanzwe

Imyaka 2 cyangwa 5

25,000



  • Kopi y’indangamuntu

  • Ifoto ya Pasiporo

  • Umukono (andika amazina y’umwana)

  • Indi migereka ikenewe isabwa mu “Icyiciro cy’abato” 

Iy'abanyacyubahiro

Imyaka 5 

50,000



  • Kopi y’indangamuntu

  • Ifoto ya Pasiporo

  • Umukono (andika amazina y’umwana)

  • Inyandiko ivuye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MOFA) cyangwa ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri

  • Urwandiko rw’inshingano rutangwa n’ubuyobozi

  • Indi migereka ikenewe isabwa mu “Icyiciro cy’abato”


Kurikiza aya mabwiriza yoroshye maze ubashe gusaba pasiporo mu buryo bw’ikoranabuhanga:

1. Jya kuri www.irembo.gov.rw ahanditse Abinjira n’Abasohoka, maze ukande kuri Gusaba pasiporo mu buryo bw’ikoranabuhanga.

2. Hitamo "Gusaba Pasiporo." Kanda kuri Saba. 


3. Hitamo ukeneye iyi serivisi; niba usaba arengeje cyangwa ari munsi y’imyaka 18. 

  • Iyo usaba arengeje imyaka 18, yandika nimero y'indangamuntu ye.

  • Iyo usaba ari munsi y'imyaka 18, yandika Nomero y’Ifishi y’Umwenegihugu.

  • Iyo usaba ari munsi y'imyaka 18 ariko akaba adafite Nomero y’Ifishi y’Umwenegihugu, yandika imyirondoro ye ndetse n'amakuru y'urera umwana byemewe n'amategeko. 


4. Uzuzamo Umwirondoro wose w’usaba serivisi mu myanya yabugenewe (*: bisobanuye amakuru nkenerwa).

5. Uzuza Ibijyanye na Pasiporo & Ibijyanye n’urugendo by’usaba. 


6. Ongeraho imigereka yose ikenewe ifite imiterere n’ingano bisabwa. 

7. Kanda kuri Ibikurikira maze ukomeze. 

8. Genzura ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone/imeyili, wongere ugenzure, maze ukande kuri Emeza.

9. Uhita uhabwa kode yo kwishyura (88….), kanda kuri Ishyura.

10. Usaba serivisi ashobora guhitamo uburyo bwo kwishyura: nta interineti (MTN, Airtel, cyangwa BK), cyangwa akishyura kuri murandasi (VISA cyangwa MasterCard). Ukeneye andi makuru ku kwishyura, kanda hano.


ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba dosiye no kuyishyurira kuri IremboGov, usaba dosiye yoherezwa ubutumwa buvuye ku rwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE) bumumenyesha igihe azajya gutanga ibikumwe haba ku biro bya DGIE cyangwa kuri ambasade ihagarariye U Rwanda.




Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.