Iyi serivisi yemerera abanyarwanda (abakuru n’abato) gusimbuza pasiporo zabo mu gihe zabuze, zibwe cyangwa zangiritse. Usaba abanza gusaba icyemezo cy’uko yatakaje icyangombwa ku biro bya RIB. Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE) rutanga ubwoko butatu bwa pasiporo: isanzwe, iy’akazi, ndetse n’iyabanyacyubahiro.
Bisaba iminsi 4 kugira ngo iyi dosiye itunganywe; igiciro giterwa n’ubwoko bwa pasiporo wifuza ndetse n’ihazabu ya 50% yiyongera ku giciro cy’ibanze.
Ibikenewe:
Ntabwo ukeneye konti y’Irembo kugira ngo usabe iyi serivisi.
Umunyarwanda uri hejuru y’imyaka 18 agomba kuba afite nomero y’indangamuntu.
Umunyarwanda uri munsi y’imyaka 18 agomba kuba afite nomero y’ifishi y’umuturage.
Imigereka isabwa iratandukana, bitewe n’ubwoko bwa pasiporo wahisemo ndetse “n’icyiciro cy’abato” cy’abasaba munsi y’imyaka 18
Usaba agomba kuba afite icyemezo cyo gutakaza icyangombwa gitangwa na RIB.
Usaba agomba kuba afite nomero ya telefone, imeyili (e-mail) bikora, cyangwa byombi.
Kurikiza aya mabwiriza yoroshye maze ubashe gusimbuza pasiporo mu buryo bw’ikoranabuhanga:
1. Jya kuri www.irembo.gov.rw ahanditse Abinjira N’abasohoka, maze ukande kuri Gusaba pasiporo mu buryo bw’ikoranabuhanga.
2. Hitamo serivisi wifuza ari yo Gusimbuza pasiporo, maze ukande kuri Saba.
3. Hitamo ukeneye iyi serivisi; niba usaba arengeje cyangwa ari munsi y’imyaka 18, maze wuzuze Umwirondoro w’usaba serivisi.
- Iyo usaba arengeje imyaka 18, ashyiramo nomero ye y’indangamuntu.
- Iyo usaba ari munsi y’imyaka 18, ashyiramo nomero y’ifishi y’umuturage.
4. Uzuza Ibijyanye na pasiporo & urugendo (harimo n’impamvu yo gusimbura) by’usaba.
- Igiciro giterwa n’ubwoko bwa pasiporo ndetse n’ihazabu ya 50% yiyongera ku giciro cy’ibanze.
5. Shyiraho imigereka ikenewe mu buso n’ingano bisabwa.
6. Kanda kuri Ibikurikira maze ukomeze.
7. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.
8. Kode/nomero yo kwishyuriraho (99….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.
ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba dosiye no kuyishyurira kuri IremboGov, usaba dosiye yoherezwa ubutumwa buvuye ku rwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE) bumumenyesha igihe azajya kwifotoreza haba ku biro bya DGIE cyangwa kuri ambasade ihagarariye U Rwanda.