Iyi serivisi itangwa n’Ibiro by’Igihugu bishinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE).
Dore ibibazo bikunze kubazwa ku kwimura impushya cyangwa viza:
Ndi umunyamahanga ukorera mu Rwanda ufite uruhushya rwemewe, ariko nahinduye pasiporo. Ese ngomba gusaba urundi ruhushya?
Oya, ahubwo usaba serivisi yo kwimura impushya na viza kugira ngo bigaragare muri pasiporo yawe nshya.
Nkeneye konti ya IremboGov kugira ngo mbashe kwimura impushya na viza?
Oya, ushobora gusaba iyi serivisi nta konti ya IremboGov.
Ni ikihe kiguzi cyo kwimura impushya cyangwa viza?
Igiciro cy’iyi serivisi ni Frw 18,050
Nsabwa iki kugira ngo mbashe kwimura impushya cyangwa viza?
Usaba agomba kuba afite pasiporo nshya isimbura iyabuze, iyangiritse cyangwa iyacyuye igihe. Agomba no kuba afite nomero ya telefone ikora, imeyili, cyangwa byombi.
Ni izihe nyandiko zikenewe kwimura impushya cyangwa viza?
Mu gihe pasiporo yabuze, yangiritse, cyangwa yacyuye igihe, uzakenera kugerekaho ibi byangombwa kuri dosiye yawe:
1. Ifoto ya pasiporo
2. Urwandiko rusaba (rwandikiwe DGIE rusaba kwimura viza/uruhushya)
3. Kopi ya pasiporo nshya
4. Kopi ya viza/uruhushya ruheruka
Mu gihe pasiporo yabuze cyangwa yibwe, uzakenera ibyanditse hejuru byose hamwe n’urwandiko rwemeza ko pasiporo yabuze rutangwa na RIB.
Ni ubuhe bwoko n’ubuso bw’imigereka bwemewe kuri IremboGov?
1. Ubuso bw’imigereka y’urwandiko, pasiporo nshya, kopi ya viza/uruhushya ruheruka n’ibindi byemezo bugomba kuba ari 500kb, ubwoko bukaba PDF
2. Ubuso bw’ifoto ya pasiporo bugomba kuba ari 500kb, ubwoko bukaba JPG
Nkenera gufatira icyangombwa cyanjye gishya aho nasabiye dosiye?
Yego, uzagana ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka wahisemo usaba dosiye.
Bisaba igihe kingana gute kwimura impushya cyangwa viza?
Kunoza iyi serivisi bitwara iminsi 7 y’akazi.
Nishyuriye kwimura impushya na viza ariko bitwara umwanya muremure kubona ubutumwa bubyemeza. Nakora iki?
Witabaza ikipe ya DGIE itanga ubufasha. Kanda hano uhabwe andi makuru.