Iyi serivisi yemerera umunyamahanga gusaba kwimura impushya cyangwa viza muri pasiporo ye nshya.
Kunoza serivisi bitwara iminsi 7 y’akazi, ikiguzi ni 18,050 Frw
Ibikenewe:
Ushobora gusaba iyi serivisi nta konti y’Irembo.
Pasiporo y’usaba igomba kuba yarabuze, yaribwe, yarangiritse, cyangwa yaracyuye igihe.
Usaba agomba kuba afite pasiporo nshya.
Uruhushya cyangwa viza by’usaba bigomba kuba bitaracyura igihe.
Imigereka itandukanywa n’ “impamvu yo gusaba”. Imigereka imenyerewe ni urwandiko rusaba, kopi ya pasiporo nshya, ndetse n’ifoto ya pasiporo ifite imbuganyuma h’umweru.
Usaba agomba kuba afite nomero ya telefone ikora, imeyili cyangwa byombi.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye usabe kwimura Impusha cyangwa Viza
Gana www.irembo.gov.rw ahanditse Abinjira n’Abasohoka, ukande kuri Kwimura Impushya cyangwa Viza
Kanda kuri Saba
Uzuza Umwirondoro w’uruhushya cyangwa Viza ndetse n’ibijyanye n’icyemezo cy’urugendo.
Uzuza Umwirondoro w’usaba serivisi
Shyiraho imigereka yose isabwa maze ukande kuri Ibikurikira.
Genzura ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone/imeyili, wongere ugenzure, maze ukande kuri Emeza.
Uhita uhabwa kode yo kwishyura (88….), kanda kuri Ishyura.
Usaba serivisi ashobora guhitamo uburyo bwo kwishyura: nta interineti (MTN, Airtel, cyangwa BK), cyangwa akishyura kuri murandasi (VISA cyangwa MasterCard). Ukeneye andi makuru ku kwishyura, kanda hano.
ICYITONDERWA: Nyuma yo kwishyura, usaba yoherezwa ubutumwa bugufi/imeyili bibyemeza. Iyo ibiro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE) byakiriye dosiye bikanayemeza, usaba serivisi asabwa kugana ibiro bya DGIE yahisemo kugira ngo ahabwe inyandiko nshya.