Iyi serivisi yemerera abanyarwanda guhindura amazina yabo mu buryo bwemewe n’amategeko. Binyuze kuri IremboGov, iyi serivisi isabwa mu ntambwe 2 ari zo: gusaba uburenganzira bwo guhindura amazina no gusaba icyemezo cyo guhindura amazina. Iyi serivisi itangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).
Intambwe 1: Gusaba uburenganzira bwo guhindura amazina
Iyi serivisi ifasha abanyarwanda gusaba guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko. Usaba yoherezwa ibaruwa imwemerera guhinduza amazina azakoresha, atangazwa mu igazeti ya leta no mu bitangazamakuru.
Bisaba iminsi 7 y’akazi kugira ngo iyi dosiye itunganywe; serivisi itangirwa ubuntu.
Ibikenewe:
Usaba ashobora guhabwa iyi serivisi, yaba afite cyangwa adafite konti kuri IremboGov.
Kanda hano umenye uko wafungura konti kuri IremboGov.
Usaba dosiye agomba kuba afite indangamuntu y’u Rwanda, abanyarwanda bari munsi y’imyaka 16 bagomba kuba bafite nomero y’ifishi y’umwenegihugu.
Usaba serivisi agomba kuba afite umwe muri iyi migereka: ikarita ya batisimu, ifishi y'amanota y'ibizamini bya leta P6/S6, cyangwa S6, ifishi yiyandikishirijeho gukora ikizamini cya leta iriho ifoto, impamyabumenyi y'amashuri yisumbuye.
Usaba agomba kuba afite nomero ya telefone na imeyili (e-mail) bikora.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye maze umenye uko wasaba uburenganzira bwo guhindura amazina:
1. Gana www.irembo.gov ahanditse Irangamamirere, ukande ahanditse Icyemezo cyo guhinduza izina.
2. Hitamo Gusaba uburenganzira bwo guhindura amazina n’uwo ushaka gusabira: “Abakuze” cyangwa “Umwana” maze ukande Saba.
3. Shyiramo Umwirondoro w’usaba serivisi (Indangamuntu cyangwa Nomero y’ifishi y’umwenegihugu), n’Impamvu usaba serivisi.
ICYITONDERWA: Andika amazina yawe mu buryo wifuza kuyabona ku ndangamuntu nshya.
4. Hitamo inyandiko ufite uhereye ku rutonde rw’izihari.
5. Kanda Ibikurikira.
6. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.
7. Nomero ya dosiye ihita yoherezwa kugira ngo ukurikirane amakuru y’aho dosiye yawe igeze.
ICYITONDERWA: Nyuma yo gukora ubusabe bwa mbere, dosiye yoherezwa muri MINALOC kugira ngo itunganywe. Nyuma y’uko dosiye yemejwe, ukurikiza izi ntambwe:
Usaba yakira icyemezo cyo guhindura izina giturutse muri MINALOC.
Amamaza mu igazeti ya leta ushyireho icyemezo cyo Gusaba uburenganzira bwo guhindura izina. Igiciro cyo kwamaza ni 7000 FRW. Kanda hano umenye uko wabikora.
Jya kuri IremboGov ukuremo inyandiko wamamaje mu igazeti.
Intambwe ya nyuma mu gusaba guhindura izina ni ukwamamaza icyemezo cyo guhindura izina mu bitangazamakuru (radiyo n’ikinyamakuru), kwishyurira amatangazo, no gufata inyemezabwishyu/inyandiko yo kwamamaza itangwa n’ibyo bitangazamakuru bibiri. Usabwa gusikana izo nyandiko zombi ukazigira urwandiko rumwe.
Usaba akoresha ibyangombwa 2 yakoresheje yamamaza mu igazeti ndetse no mu itangazamakuru kugira ngo asabe icyemezo cyo guhindura amazina.
Intambwe 2: Gusaba icyemezo cyo guhindura amazina
Iyi serivisi ifasha abanyarwanda gusaba icyemezo cyo guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko. Usaba yoherezwa icyemezo kizakoreshwa mu guhindura amazina ye mu bitabo binyuranye by'irangamimerere.
Bisaba iminsi 7 kugira ngo iyi dosiye itunganywe; igiciro cya serivisi ni 20,000 Frw.
Ibikenewe:
Usaba ashobora guhabwa iyi serivisi, yaba afite cyangwa adafite konti kuri IremboGov.
Kanda hano umenye uko wafungura konti kuri IremboGov.
Usaba agomba kuba afite nomero ya dosiye yakoresheje asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina.
Imigereka isabwa ni: inyandiko yo kwamamaza mu igazeti ya leta n’Inyandiko yo kwamamaza mu bitangazamakuru.
Usaba agomba kuba afite nomero ya telefone na imeyili (e-mail) bikora.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye maze umenye uko wasaba icyemezo co guhindura amazina:
1. Gana www.irembo.gov ahanditse Irangamamirere, ukande ahanditse Icyemezo cyo guhinduza izina
2. Hitamo Icyemezo cyo guhinduza izina maze ukande Saba.
3. Shyiramo Umwirondoro wa dosiye (Nomero ya dosiye wakoresheje usaba uburenganzira bwo gusaba guhindura amazina). Ongeraho imigereka isabwa maze ukande ibikurikira.
4. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.
5. Kode/nomero yo kwishyuriraho (88….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.
ICYITONDERWA: Nyuma yo gukora ubusabe bwa 2, dosiye yoherezwa muri MINALOC kugira ngo itunganywe. Nyuma y’uko dosiye yemejwe, ukurikiza izi ntambwe:
Akira icyemezo cyo guhindura izina giturutse muri MINALOC cyangwa ugikure ku rubuga IremboGov.
Amamaza mu igazeti ya leta ushyireho icyemezo cyo guhindura amazina; igiciro cyo kwamaza ni 14000 Frw. Kanda hano umenye uko wabikora.
Jya kuri IremboGov ukuremo inyandiko wamamaje mu igazeti.
Usaba gukosoza indangamuntu kugira ngo ibyahinduwe bigaragare ku ndangamuntu. Kanda hano umenye uko wabigenza.