Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wakwandikisha ubutaka butabaruwe.

Iyi serivisi ifasha abantu kwandikisha ubutaka bwabo batatangiye amakuru mu gihe cy'iyandikisha rusange ry'ubutaka. Dosiye yoherejwe neza ituma hakorwa icyangombwa cy'ubutaka ku buryo bw'ikoranabuhanga. Iyi serivisi itangwa n’Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubutaka (NLA).


Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 25, kandi serivisi ntiyishyurwa.


Ibisabwa:

  • Usaba agomba kuba afite konti y’Irembo, kanda hano umenye uko wafungura konti yawe.

  • Abanyarwanda bagomba kuba bafite nomero y'indangamuntu

  • Abanyamahanga bagomba kuba bafite nomero ya pasiporo. 

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni na imeyili bikora.

Imigereka isabwa (2)

  • Ibyemezo by' agateganyo

  • Inyandiko itanga amakuru ku burenganzira ku butaka itangwa na komite y'ubutaka mu kagari

  • Amasezerano y'uwo mwashakanye yashyizweho umukono na noteri

  • Icyemezo cy'irangamimerere

  • Kopi ya pasiporo


Kurikiza izi ntambwe maze umenye uko wakwandikisha ubutaka butabaruwe.

  1. Sura www.irembo.gov.rw maze winjire muri konti yawe.

  1. Munsi y'icyiciro cy' “Ubutaka” kanda kuri Kwandikisha ubutaka butabaruwe. 

  1. Soma ibisobanuro bya serivisi witonze hanyuma ukande "Saba".


  1. Uzuza amwirondoro wa nyir’ubutaka.Ushobora gu kanda “ongeramo uwo mufatanyije ubutaka” mu gihe arenze umwe.

  1. Shyiramo umwirondo w’uhagarariye ubutaka

  1. Shyiraho imigereka isabwa nkuko byasabwe mu miterere ikwiye hanyuma ukande “Ibikurikira”.

  1. Genzura ko wujuje amakuru neza, andika nomero ye ya telefoni na/cyangwa imeyili, maze ukande mu gasanduku ko kwemeza, hanyuma ukande kuri Ohereza.

  2. Urahita wakira nomero ya dosiye (B2….) kugira ubashe kuyikurikirana

Icyitonderwa:

  • Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubutaka nikimara kwakira no kwemeza dosiye y'usaba, azahabwa ubutumwa bugufi bubyemeza maze ubashe guhabwa, ubashe kuba wakura icyangombwa cyawe ku rubuga rwIrembo mu buryo bw’ikorana buhanga.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.