Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba guhuza ubutaka

Iyi serivisi yemerera ba nyir’ubutaka guhuriza ibibanza bibiri cyangwa byinshi mu kibanza kimwe. Iyo dosiye yemejwe, usaba serivisi ahabwa icyangombwa cy’ubutaka gishya gifite UPI imwe kuri bya bibanza byahujwe. Serivisi itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka (RLMUA). 

Itwara iminsi 30 y’akazi ku kiguzi cya 5,000 Frw.

Ibikenewe: 

  • Usaba agomba kuba afite konti ya IremboGov kubona iyi serivisi. Kanda hano umenye uko wafungura konti ya IremboGov cyangwa ugane umu ejenti wa Irembo ukwegereye aguhe ubufasha.

  • Umunyarwanda usaba serivisi agomba kuba afite nomero y’indangamuntu, umunyamahanga afite pasiporo.

  • Usaba agomba kuba afite nimero y’ubutaka (UPI).

  • Insengero/Imiryango Itegamiye kuri Leta/Koperative/Amashyirahamwe y’Imyuga: bigomba kuba bifite izina, nimero y’igazeti, aderesi, ndetse na UPI.

  • Sosiyete igomba kuba ifite izina, TIN, aho ibarizwa, ndetse na UPI.

  • Usaba agomba kuba afite telefone cyangwa imeyili bikora.

Kurikiza izi ntambwe zoroshye maze usabe guhuza ubutaka:

1. Gana www.irembo.gov.rw ukande kuri Kwinjira maze usabe iyi serivisi.

2. Ahanditse Ubutaka, maze ukande kuri Guhuza ubutaka.


3. Kanda kuri Saba.


4. Uzuza Umwirondoro w’Usaba ndetse n’amakuru y’ubutaka buhuzwa. Insengero/Imiryango Itegamiye kuri leta/koperative/amashyirahamwe y’imyuga bigomba kuba bifite izina, nimero y’igazeti, aderesi, ndetse na UPI, mu gihe sosiyete igomba kuba ifite izina, TIN, aho ibarizwa, ndetse na UPI.


5. Kanda Ibikurikira
 maze ukomeze.




6. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.


7. Kode/nomero yo kwishyuriraho (99….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.



ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyura binyuze kuri IremboGov, usaba yoherezwa ubutumwa bugufi (SMS)/imeyili byemeza ko yishyuye. Iyo inyandiko y’ubutaka yavuguruwe, usaba yoherezwa ubutumwa bugufi (SMS) bumumenyesha igihe n’aho azayifatira. 


Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.