Iyi serivisi nkoranabuhanga yemeza ko umuntu ariho. Dosiye inozwa n’inzego z’ubuyobozi ku rwego rw’umurenge. Iyi serivisi itangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).
Kunoza serivisi bitwara umunsi 1 w’akazi, serivisi ni ubuntu.
Ibikenewe:
Usaba agomba kwinjira muri konti ya IremboGov. Kanda hano umenye uko wafungura konti kuri IremboGov cyangwa wegere umu ejenti wa IremboGov uri hafi yawe.
Buri munyarwanda ugejeje imyaka agomba kuba afite indangamuntu, naho umuto afite Nomero y’Ifishi y’Umwana/Umwenegihugu.
Usaba agomba kuba afite telefone cyangwa imeyili bikora.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye ubashe gusaba Icyemezo cy’uko umuntu ariho:
1. Gana www.irembo.gov.rw ukande kuri Kwinjira maze usabe iyi serivisi.
2. Ahanditse Irangamimerere, kanda kuri Icyemezo cy’uko Umuntu ariho.
3. Hitamo uwo usabira (Ndisabira cyangwa Umwana), maze ukande kuri Saba.
4. Uzuza Umwirondoro w’Usaba; amakuru ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.
Ndisabira: Umunyarwanda uri hejuru y’imyaka 16 agomba kuba afite Indangamuntu.
Umwana: Umunyarwanda uri munsi y’imyaka 16 agomba kuba afite Nomero y’Ifishi y’Umuturage.
5. Uzuza Ibijyanye na Dosiye.
ICYITONDERWA: Ni byiza ko wahitamo ibiro bitunganya dosiye nk’aho uzafatira icyemezo kugira ngo bikorohereze.
6. Kanda kuri Ibikurikira maze ukomeze.
7. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.
8. Kode/nomero yo kwishyuriraho (88….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje uburyo butandukanye bwokwishyura.Menya uburyo bwokwishyura butandukanye ukanze hano
ICYITONDERWA:
Nyuma yo gusaba no kwishyurira serivisi kuri IremboGov, na nyuma y’uko Umukozi ushinzwe Irangamimerere ku murenge yabyemeje, usaba yoherezwa ubutumwa bugufi/imeyili bimumenyesha ko icyemezo cyabonetse, ndetse ko yagikura ku rubuga IremboGov.