Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba icyemezo cy’izungura

Iki cyemezo gihabwa umunyarwanda wazunguye umunyamuryango witabye Imana. Dosiye itunganyirizwa mu murenge uwitabye Imana yari atuyemo. Inyandiko ya 7 n’iya 29 (ku bijyanye n’ubutaka) bisangwa ku biro by’umurenge. Iyi serivisi ihabwa abaturarwanda gusa (abakuru n’abato).

Bisaba iminsi 3 y’akazi kugira ngo iyi dosiye itunganywe, serivisi ni ubuntu.

Ibikenewe: 

  • Usabwa kwinjira muri konti yawe y’Irembo. Kanda hano umenye uko wafungura konti kuri IremboGov cyangwa ugane umu ejenti w’Irembo ukwegereye.

  • Usaba dosiye agomba kuba afite indangamuntu y’U Rwanda/ nomero isaba dosiye.

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefone cyangwa imeyili (e-mail) bikora, cyangwa byombi.

  • Umugereka ukenewe ni inyandiko z’imyanzuro y’inama y’umuryango.


Kurikiza aya mabwiriza yoroshye maze ubashe gusaba icyemezo cy’izungura:


1. Jya kuri www.irembo.gov.rw ukande kuri Kwinjira maze usabe iyi serivisi.

2. Ahanditse Umuryango, jya kuri Icyemezo cy’Izungura.

3.  Hitamo uwo usabira serivisi (Usaba cyangwa Umwana), maze ukande kuri Saba.


4.  Shyiramo Umwirondoro w’usaba serivisi maze umwirondoro urahita ugaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji. (*: bisobanuye amakuru nkenerwa).

  • Usaba: Abanyarwanda bari hejuru y’imyaka 16 bagomba kuba bafite Indangamuntu.
  • Umwana: Abanyarwanda bari munsi y’imyaka 16 bagomba kuba bafite Nomero y’Ifishi y’Umwenegihugu.

5. Shyiramo Umwirondoro w’uwitabye Imana


6. Uzuza Ibijyanye no gutunganya dosiye, ugereke dosiye zikenewe mu ngano n’indeshyo (dimansiyo) usabwa. 


7. Kanda kuri Ibikurikira ukomeze.

8. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.


9. Nomero ya dosiye ihita yoherezwa kugira ngo ubashe gukurikirana dosiye. 


ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba dosiye kuri IremboGov, usaba dosiye yoherezwa ubutumwa bugufi (SMS)/imeyili (email) bimumenyesha ko icyemezo cyabonetse kandi ko yakibona ku murenge wagitunganyije, nyuma y’uko Umukozi w’Irangamimerere yabyemeje. 


Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.