Iyi serivisi yemerera abanyarwanda gusaba urundi rwandiko rw’inzira.
Iyi dosiye itunganywa mu minsi 2, mu gihe ikiguzi ari Frw 10,000 ku bakuru na Frw 5,000 ku batoya.
Ibikenewe:
Ntabwo ukeneye konti y’Irembo kugira ngo usabe iyi serivisi.
Umunyarwanda uri hejuru y’imyaka 18 agomba kuba afite nomero y’indangamuntu.
Umunyarwanda uri munsi y’imyaka 18 agomba kuba afite nomero y’ifishi y’umuturage.
Usaba agomba kuba afite kopi y’uruhushya rucyuye igihe.
Imigereka isabwa iratandukana, bitewe “n’icyiciro cy’abato” ku basaba bari munsi y’imyaka 18
Usaba agomba kuba afite nomero ya telefone, imeyili (e-mail) bikora, cyangwa byombi.
Kurikiza aya mabwiriza yoroshye maze ubashe gusaba urwandiko rw’inzira:
1. Jya kuri www.irembo.gov.rw ahanditse Abinjira n’Abasohoka, ukande kuri Urwandiko rw’inzira.
2. Hitamo “Gusaba indi laissez-passer” ahanditse ubwoko bwa dosiye isaba, maze ukande kuri Saba.
3. Hitamo ukeneye iyi serivisi; niba usaba arengeje cyangwa ari munsi y’imyaka 18.
Iyo usaba arengeje imyaka 18, ashyiramo nomero ye y’indangamuntu.
Iyo usaba ari munsi y’imyaka 18, ashyiramo nomero y’ifishi y’umuturage.
4. Shyiramo Umwirondoro w’usaba serivisi wuzuza mu myanya yabigenewe (*: bisobanuye amakuru nkenerwa).
5. Uzuza Umwirondoro w’usaba serivisi (impamvu y’urugendo, n’igihugu ugiyemo). Ikiguzi cy’iyi serivisi gihita kigaragara nyuma yo kugaragaza usaba serivisi.
6. Ongeraho imigereka yose ikenewe ifite imiterere n’ingano bisabwa.
7. Kanda Ibikurikira maze ukomeze.
8. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.
9. Kode/nomero yo kwishyuriraho (99….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.
ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba dosiye no kuyishyurira kuri IremboGov, dosiye yoherezwa ku rwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE) kugira ngo itunganywe. Usaba serivisi yoherezwa ubutumwa bugufi bumumenyesha ko azajya gufata uruhushya rwe nyuma y’iminsi 2.