Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba urwandiko rw’inzira

Iyi serivisi yemerera abanyarwanda gusaba urwandiko rw’inzira rushya. Urwandiko rw’inzira rutangwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE) ku banyarwanda (abakuru n’abato) bifuza gukora ingendo muri ibi bihugu: U Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, Tanzania, Uganda, na Sudani y’Amajyepfo. Uru rwandiko rutangwa iyo usaba amaze kuzuza ibisabwa byose.

Iyi dosiye itunganywa mu minsi 3, mu gihe ikiguzi ari Frw 10,000 ku bakuru na Frw 5,000 ku batoya.

Ibikenewe:

  • Ntabwo ukeneye konti y’Irembo kugira ngo usabe iyi serivisi.

  • Umunyarwanda uri hejuru y’imyaka 18 agomba kuba afite nomero y’indangamuntu.

  • Umunyarwanda uri munsi y’imyaka 18 agomba kuba afite nomero y’ifishi y’umuturage.

  • Imigereka isabwa iratandukana, bitewe “n’icyiciro cy’abato” ku basaba bari munsi y’imyaka 18

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefone, imeyili (e-mail) bikora, cyangwa byombi.

Usaba

Ikiguzi (Frw)

Imigereka 

Abakuru/Hejuru y’imyaka 18

 10,000

  • Kopi y’indangamuntu (imiterere: jpg ingano: 500 KB)

  • Ifoto ya pasiporo (imiterere: pdf ingano: 200 KB)

  • Umukono (imiterere: pdf ingano: 50 KB)


Abato/Munsi y’imyaka 18

5,000

  • Kopi y’indangamuntu (imiterere: jpg ingano: 500 KB)

  • Ifoto ya pasiporo (imiterere: pdf ingano: 200 KB)

  • Umukono (andika amazina y’umwana) (imiterere: pdf ingano: 50 KB)

  • Indi migereka ikenewe isabwa mu “Icyiciro cy’abato”


Kurikiza aya mabwiriza yoroshye maze ubashe gusaba urwandiko rw’inzira:

1. Jya kuri www.irembo.gov.rw ahanditse Abinjira n’Abasohoka, ukande kuri Urwandiko rw’inzira.

2. Hitamo “Gusaba laissez-passer” ahanditse Ubwoko bwa dosiye isaba, maze ukande kuri Saba

3. Hitamo ukeneye iyi serivisi; niba usaba arengeje cyangwa ari munsi y’imyaka 18.

  • Iyo usaba arengeje imyaka 18, ashyiramo nomero ye y’indangamuntu. 

  • Iyo usaba ari munsi y’imyaka 18, ashyiramo nomero y’ifishi y’umuturage.


4. Shyiramo Umwirondoro w’usaba serivisi wuzuza mu myanya yabigenewe (*: bisobanuye amakuru nkenerwa).

5. Uzuza Umwirondoro w’usaba serivisi (impamvu y’urugendo, n’igihugu ugiyemo). Ikiguzi cy’iyi serivisi gihita kigaragara nyuma yo kugaragaza usaba serivisi. 

6. Ongeraho imigereka yose ikenewe ifite imiterere n’ingano bisabwa. 

7. Kanda Ibikurikira maze ukomeze.


8. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.


9. Kode/nomero yo kwishyuriraho (99….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.

ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba dosiye no kuyishyurira kuri IremboGov, usaba dosiye yoherezwa ubutumwa buvuye ku rwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE) bumumenyesha igihe azajya gufata urwandiko rwe rw’inzira.



Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.