Iyi serivisi ya RAB ifasha abaganga b'amatungo ku giti cyabo ndetse n'aba leta kugura imbuto z'ubwatsi bw'amatungo. Iyi serivisi itangwa n'Ikigo Gishinzwe Iterambere Ry’ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB).
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 7 kandi igiciro giterwa n'ubwoko n'ingano y'imbuto.
Ibisabwa
Abasaba dosiye bagomba kuba bafite indangamuntu cyangwa pasiporo yemewe.
Abasaba dosiye bagomba kuba bafite nomero za telefoni na imeyili cyangwa byombi.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo ufashe usaba dosiye gusaba iyi serivisi.
Sura www.irembo.gov.rw , gana Mu cyiciro cya “Ubuhinzi” , Hitamo“Kugura Inkingo”
Kanda kuri Saba kugira ngo utangire ubusabe.
Shyiramo amakuru y'usaba, nk'indangamuntu ye, nomero ya pasiporo ye, imeyili, nomero ya telefoni na nomero y'uruhushya rwa RCVD.
Kanda kuri “Ongeraho amakuru y'imbuto z'ubwatsi bw'amatungo” hanyuma wuzuze mu ifishi igaragaraho amakuru asabwa yo kugura nk'uko byasabwe.
Ongeraho imbuto nyinshi zikenewe kandi igiteranyo cy'amafaranga kizahita kigaragara hepfo.
Hitamo sitasiyo ya RAB usaba dosiye yifuza kuzazifatiraho hanyuma ukande Ibikurikira kugira ngo ukomeze.
Reba neza ko amakuru wujuje ariyo kandi ari ukuri hanyuma wandike nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, kanda mu gasanduku ko kwemeza, hanyuma ukande kuri Ohereza.
Hazahita haza nomero ya dosiye (B2….) kugira ngo usaba dosiye ubashe gukurikirana imiterere ya dosiye ye.
Nyuma y'uko usaba dosiye ayohereje, izatunganywa na RAB, kandi azahabwa imeyili cyangwa ubutumwa bugufi (SMS) bumumenyesha amakuru mashya y'aho dosiye igeze.
Nyuma y'uko umukozi ushinzwe ibikoresho muri RAB asuzumye kandi akemeza ubusabe bw'usaba dosiye, azahabwa imenyesha ririmo nomero yo kwishyuriraho.
Ashobora gukoresha nomero yo kwishyuriraho mu kwishyura imbuto z'ubwatsi bw'amatungo binyuze mu buryo bwo kwishyura yifuza.
Nyuma yo kwishyura, azahabwa imenyesha ryemeza binyuze kuri SMS na/cyangwa imeyili. Azakira ubundi butumwa burimo amabwiriza y'aho azafatira imbuto ze z'ubwatsi bw'amatungo.