Iyi serivisi igenewe abanyarwanda n'abanyamahanga, ibemerera gusura imva z'intwari z'igihugu n'ibicumbi by'intwari mu Rwanda. Itanga amahirwe yo kumenya byisumbuyeho abaturage b'u Rwanda cyangwa abanyamahanga bakoze itandukaniro binyuze mu bikorwa by'ubutwari, n'ibindi bintu by'umurava, bituma baba nk'ingero z'icyitegererezo. Urwego rushinzwe intwari z'igihugu, imidari n'impeta by'ishimwe batanga iyi serivisi.
Igihe cyo gutunganya iyi dosiye ni umunsi 1, kandi serivisi itangwa ku buntu.
ICYITONDERWA: Igihe cyo gusura ni kuwa mbere kugeza ku cyumweru kuva saa tatu za mu gitondo kugeza saa kumi n'imwe za nimugoroba.
Ibisabwa
Abasaba bafite cyangwa badafite konti ya Irembo bashobora gusaba iyi serivisi.
Kanda hano kugira ngo umenye uko wafungura konti y'Irembo.
Abasaba bagomba kuba bafite icyangombwa kimuranga (indangamuntu ku banyarwanda cyangwa pasiporo ku banyamahanga).
Niba usaba nk'itsinda, uzakenera urutonde rw'abagize itsinda (inyandikorugero yatanzwe mu gihe cyo gusaba).
Iyi serivisi ihabwa abaturage b'u Rwanda n'abanyamahanga.
Usaba agomba kuba afite nomero ya telefoni cyangwa imeli.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe gusura Imva z''Intwari z'Igihugu.
Intambwe ya 1: Jya ku rubuga rw'Irembo kuri www.irembo.gov.rw Munsi ya “Gusura Ingoro Ndangamurage, Imva Z'intwari , N'inzibutso”, kanda "Gusura Imva z'Intwari z'Igihugu".
Intambwe ya 2: Kanda "Saba."
Intambwe ya 3: Andika amakuru y'uruzinduko ((Hitamo ahantu n'itariki y'uruzinduko).
Intambwe ya 4: Andika amakuru y'usaba (umuntu ku giti cye cyangwa itsinda), ongeraho icyiciro cy'usura, hanyuma wandike nomero na imeyili, maze ukande Ibikurikira.
Intambwe ya 5: Genzura ko amakuru ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, ukande ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande Ohereza.
Intambwe ya 6: Nomero ya dosiye (B2......) kugira ngo ugenzure aho dosiye yawe igeze.
Umuyobozi wa site wifuza gusura namara kwakira no kwemeza dosiye yawe, uzabona ubutumwa bugufi cyangwa imeyili yemeza uruzinduko rwawe.