Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba uruhushya rwo kwinjiza ibicuruzwa mu gihugu

Iyi serivisi yorohereza abantu kwinjiza ibicuruzwa mu gihugu no kubahesha uruhushya rwabugenewe. Intego yayo ni ukwemeza ko ibicuruzwa byinjijwe mu gihugu byujuje ibisabwa n'amategeko ndetse n'amabwiriza y’igihugu. Iyi serivisi itangwa n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihangana mu bucuruzi no Kurengera Umuguzi (RICA). 

Igihe cyo gutunganya dosiye: Iminsi 3 y'akazi. Igiciro: Ntiyishyurwa

Ibisabwa mbere yo gutangira gusaba:

  • Abasaba bafite cyangwa badafite konti bashobora gusaba iyi serivisi.

  • Kanda hano kugira ngo umenye uko wafungura konti kuri IremboGov.

  • Iyi serivisi ishobora gusabwa n'abantu bujuje imyaka y’ubukure (Abanyarwanda bafite Indangamuntu n'Abanyamahanga bafite Pasiporo) ndetse n'ibigo by'ubucuruzi bifite nimero iranga usora (TIN).

  • Abasaba bagomba kuba bafite nimero ya telefoni cyangwa imeyili bikora kandi byanditse neza.

Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe uruhushya rwo kwinjiza ibicuruzwa mu gihugu:

  1. Sura urubuga rwa IremboGov kuri www.irembo.gov.rw. Mu gice cy' "Ubucuruzi n'Inganda" maze ukande kuri "Uruhushya rwo kwinjiza ibicuruzwa mu gihugu".

  1. Kanda kuri “Saba”

  1. Injiza amakuru y'ubusabe (amakuru ya nyir’ubucuruzi n’amakuru y’ubucuruzi)

  1. Uzuza amakuru y'igicuruzwa hanyuma ukande kuri "Ibikurikira" kugira ngo ukomeze


  

5. Reba neza ko amakuru ari yo, injiza nimero ya telefoni na cyangwa aderesi emeyili, hanyuma ugenzure akamenyetso kemeza ko wabihaye agaciro, ubone gukanda kuri “Ohereza”.

6. Nimero ya dosiye ihita itangwa kugira ngo ugenzure aho dosiye igeze.

Iyo dosiye yemejwe, abasabye bamenyeshwa ko icyemezo cyabo  cyamaze kuboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga kandi bashobora kugikuramo mu buryo bw’ikoranabuhanga ku rubuga rwa IremboGov.




Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.