Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko

Umuntu usaba guhabwa ubwenegihugu nyarwanda bw'inkomoko agomba kuba yarabyawe nibura n'umwe mu babyeyi w'Umunyarwanda utarahawe ubwenegihugu nyarwanda, ahubwo yarabuhererekanyije mu buryo bw'igisekuru gituruka mu Rwanda. Igihe cyo gukurikirana dosiye: nyuma y'amezi atatu yakiriwe.


Igihe cyo gutunganya dosiye: Amezi atandatu nyuma yo kwakira ubusabe.

Iyi serivisi itangwa n’Ibiro Bikuru Bishinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE).

Igiciro cya serivisi ni 5,000 RWF

Ibisabwa:

  • Abasaba badafite konti y’IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.

  • Abasaba bagomba kuba barabyawe nibura n'umwe mu babyeyi w'Umunyarwanda mu buryo bw’igisekuru gituruka mu Rwanda.

  • Abasaba bagomba kuba bashobora kugaragaza ibimenyetso byunganira ubusabe bwabo.

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni ikora na imeyili  cyangwa byombi.


Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe “Ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko”.

  1. Sura www.irembo.gov.rw  hanyuma mu gice cya “Abinjira N'abasohoka”,kanda  kuri “ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko”.

  1. Kanda “Saba” utangize ubusabe.

  1. Uzuza “Amakuru y’usaba”.

  1. Uzuza  “Amakuru kumutangabuhamya”.

  1. Ongeraho Imigereka yose uko isabwa,hanyuma ukande Ibikurikira.

  1. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email) maze ukande kuri Emeza.

  2. Uhabwa nimero yo kwishyuriraho (88...) kugira ngo wishyure. Kanda kuri “Ishyura”. 

  3. Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura; kugira ngo umenye byinshi ku buryo bwo kwishyura, kanda hano.

Icyitonderwa:

Nyuma yo kwishyura, ubusabe bwawe buzatunganywa n’Ibiro Bikuru Bishinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE), kandi uzahabwa ubutumwa binyuze kuri imeyili cyangwa SMS kuyandi mabwiriza.
 



Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.