Iyi serivisi yemerera abantu cyangwa sosiyete gusaba gahunda yo gusuzumisha ibinyabiziga no kwishyurira iyo serivisi. Serivisi itangwa na Polisi y’Igihugu (RNP).
Kunoza serivisi ni umunsi 1 w’akazi; igiciro giterwa n’uko ikinyabiziga kingana. Kanda hano umenye andi makuru kuri paji ya 26.
Ibikenewe:
Umu ejenti w’Irembo ntashobora gukoresha konti ye gusaba iyi serivisi. Konti y’umuturage ni yo yonyine yasaba iyi serivisi mu gihe ikinyabiziga cyanditse ku mazina ye. Kanda hano umenye uko wafungura konti kuri IremboGov.
Usaba agomba kuba afite nomero ya pulake y’ikinyabiziga, nomero y’uruhushya rwo gutwara, ndetse na kode ya sosiyete ku binyabiziga bya sosiyete.
Gusuzumisha ikinyabiziga ku nshuro ya kabiri bikorwa nyuma y’iminsi 14 uhereye ku nshuro ya mbere y’isuzumisha.
Ibinyabiziga ntibigomba kuba bifite ibirarane/imyenda yo kwica amategeko y’umuhanda.
Usaba agomba kuba afite nomero ya telefone, imeyili cyangwa byombi bikora neza.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye ubashe gusaba umunsi wo gusuzumisha ibinyabiziga:
1. Gana www.irembo.gov.rw, maze ukande kuri Gusuzumisha ibinyabiziga.
2. Hitamo serivisi wifuza ari yo “Gusaba umunsi wo gukoresha kontorole.”
3. Hitamo uwo usabira “Ndisabira” cyangwa “Sosiyete,” maze ukande kuri Saba.
4. Uzuza Umwirondoro wa dosiye. Amazina ya nyir’ikinyabiziga ahita agaragara hejuru kuri paji.
5. Uzuza Imiterere y’isuzumisha.
Bwa mbere: Gusuzuma niba ikinyabiziga gifite ikibazo. Igiciro cya serivisi giterwa n’uko ikinyabiziga kingana.
Bwa kabiri: Gusuzuma ko ikibazo cyarezwe bwa mbere cyakemutse. Igiciro cya serivisi ni 20% y’isuzumisha rya mbere. Gusuzumisha bwa kabiri bikorwa nyuma y’iminsi 14 y’isuzumisha rya mbere.
ICYITONDERWA: Imyanya/amatariki bitangwa n’ikigo gishinzwe gusuzuma ibinyabiziga nyuma y’uko usaba ahisemo ikigo yifuza gukoreramo isuzumisha.
6. Kanda kuri Ibikurikira maze ukomeze.
Ndisabira:
- Sosiyete: Kode ya Sosiyete itangwa n’ikigo gishinzwe isuzumisha ry’ibinyabiziga (MIC). Amakuru ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.
7. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.
8. Kode/nomero yo kwishyuriraho (99….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.
ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyurira serivisi kuri IremboGov, usaba yoherezwa ubutumwa bugufi/imeyili bimumenyesha itariki n’isaha ndetse n’aho gusuzumisha ibinyabiziga nk’uko yahasabye.