Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka - Izungura

Iyi serivisi ifasha abazungura kwiyandikishaho ubutaka bw'ababyeyi babo bitabye Imana. Izungura rishobora gushingira ku irage, inyandiko y'umuryango yemeza abazungura cyangwa icyemezo cy'urukiko. Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubutaka (NLA) gitanga serivisi.


Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 13 y'akazi , kandi serivisi ntiyishyurwa

Ibisabwa: 

  • Usaba agomba kuba afite konti y’Irembo,  kanda hano umenye uko wafingura konti.

  • Abanyarwanda bagomba kuba bafite nomero y'indangamuntu na nomero ya pasiporo ku banyamahanga.

  • Abanyarwanda n'abanyamahanga bagomba kuba bafite nomero yihariye iranga ubutaka (UPI).

  • Itorero/umuryango utegamiye kuri leta/koperative/ishyirahamwe ry'umwuga bagomba kuba bafite izina, nomero y'igazeti, aderesi na UPI.

  • Isosiyete igomba kuba ifite izina, TIN, aderesi na UPI.

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefoni cyangwa imeli.

Imigereka isabwa:

  •  Icyemezo cy'uko umuntu yapfuye

  • Inyandiko y' Irage yakorewe imbere ya noteri

  • Icyemezo cy'irangamimerere

  • Kopi ya pasiporo

  • Inyandiko ihamya abazungura

  • Icyemezo cy'urukiko


Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wasaba ihererekanya ry'uburenganzira ku butaka-Izungura: 

  1. Sura www.irembo.gov.rw maze winjire muri konti yawe.


  1. Munsi y'icyiciro cy'"Ubutaka, kanda kuri Ihererekanya ry'uburenganzira ku butaka.

  1. Hitamo "Izungura" ku rutonde.

  1. Soma ibisobanuro bya serivisi witonze hanyuma ukande "Saba".

  1. Uzuza Amakuru y'umubyeyi wapfuye cyangwa y'umuhagarariye hanwe n’amakuru arebana n’ubutaka.


  1.  Uzuza amakuru ku bazungura

  1. Andika umwirondoro w’uhagarariye ubutaka

  1. Shyiramo imigereka isabwa mu miterere ikwiye hanyuma ukande  “Ibikurikira”. 

  1. Reba neza ko amakuru wujuje, andika nomero  ya telefoni na/cyangwa imeyili, maze ukande mu gasanduku ko kwemeza, hanyuma ukande kuri Ohereza.

  2. Hazahita haza nomero ya dosiye (B2….) kugira ngo ubashe gukurikirana imiterere ya dosiye yawe.


Icyitonderwa:

  • Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubutaka nikimara kwakira no kwemeza dosiye y'usaba, azahabwa imenyesha kugira ngo amanure impapurompamo ze zo mu buryo bw'ikoranabuhanga zivuguruye.



Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.