Iyi serivisi yemerera abanyarwanda n’abanyamahanga kuvugurura amakuru ku butaka bwabo mu gitabo cy’ubutaka. Itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka (RLMUA).
Serivisi itwara iminsi 7 y’akazi; igiciro giterwa n’ubwoko bw’imigabane.
Ibikenewe:
Usaba agomba kuba afite konti ya IremboGov kubona iyi serivisi. Kanda hano umenye uko wafungura konti ya IremboGov cyangwa ugane umu ejenti wa Irembo ukwegereye aguhe ubufasha.
Umunyarwanda usaba serivisi agomba kuba afite nomero y’indangamuntu, umunyamahanga afite pasiporo.
Usaba agomba kuba afite nimero y’ubutaka (UPI).
Insengero/Imiryango Itegamiye kuri Leta/Koperative/Amashyirahamwe y’Imyuga: bigomba kuba bifite izina, nimero y’igazeti, aderesi, ndetse na UPI.
Sosiyete igomba kuba ifite izina, TIN, aho ibarizwa, ndetse na UPI.
Imigereka iratandukana; dosiye ishobora kuyikenera cyangwa ntiyikenere.
Usaba agomba kuba afite telefone cyangwa imeyili bikora.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye maze usabe kongera/gukuramo ba nyir’ubutaka ku byangombwa:
1. Gana www.irembo.gov.rw ukande kuri Kwinjira maze usabe iyi serivisi.
2. Ahanditse Ubutaka, kanda kuri Gukosoza amakuru y’abantu banditse ku byangombwa by’ubutaka.
3. Hitamo serivisi wifuza ari yo “Gusaba kongeramo cyangwa gukuramo ba nyir’ubutaka” maze ukande kuri Saba.
4. Uzuza Umwirondoro w’Usaba. Usaba yaba umunyarwanda ufite indangamuntu cyangwa umunyamahanga ufite pasiporo; amakuru ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.
5. Uzuza Ibiranga Ubutaka maze uhitemo Impamvu yo guhindura.
- Abanyarwanda n’abanyamahanga:
- Urusengero/Sosiyete/Umuryango utari uwa Leta/Koperative/Ishyirahamwe ry’Umwuga:
6. Shyiraho inyandiko zikenewe mu buso n’ingano bisabwa. Imigereka iterwa n’Ubwoko bw’Imigabane ndetse n’Impamvu yo Gusaba.
- Ubwoko bw’imigabane: ongeraho nyir’ubutaka. Umugereka: Icyemezo cy’shyingirwa cyangwa Ibindi.
- Ubwoko bw’imigabane: kuraho nyir’ubutaka. Umugereka: Icyemezo cy’uko umuntu yitabye Imana.
7. Kanda kuri Ibikurikira maze ukomeze.
8. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.
9. Kode/nomero yo kwishyuriraho (99….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.
ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyura binyuze kuri IremboGov, usaba yoherezwa ubutumwa bugufi (SMS)/imeyili byemeza ko yishyuye. Iyo inyandiko y’ubutaka yavuguruwe, usaba yoherezwa ubutumwa bugufi (SMS) bumumenyesha igihe n’aho azayifatira.