Iyi nyandiko ikwereka uko wakwishyura ako kanya na MTN Mobile Money kuri IremboGov, aho usaba serivisi ashobora kwishyura akoresheje telefone iri mu bwoko bwa smartphone.
ICYITONDERWA: Usaba ashobora kwishyurira serivisi mu bigo bifite ubushobozi bwo kwishyurira ako kanya kuri MoMo. Ibyo bigo ni:
Ibiro bikuru bishinzwe abinjira n’abasohoka (DGIE)
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amashuri makuru (HEC)
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingoro Ndangamateka (INMR)
Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC)
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA)
Ikigo cy’U Rwanda gishinzwe uburezi (REB)
Ikigo cy’U Rwanda gishinzwe imiyoborere myiza (RGB)
Polisi y’U Rwanda (RNP)
Dore uko bikora:
1. Nyuma yo gusaba serivisi, woherezwa kode yo kwishyura. Ubu buryo bwagenewe kwishyura mu mafaranga y’U Rwanda (FRW).
2. Usaba akoresha kode yo kwishyura agakoresha uburyo buhari bwo kwishyura. Gukoresha uburyo bushya bwa MTN MoMo, usaba ahitamo “kwishyura na MTN.”
3. Shyiramo nomero ya MTN yemewe maze ukande kuri Ishyura.
ICYITONDERWA: Nomero ya telefone yanditse muri Mobile Money igomba kuba ifite amafaranga angana cyangwa arenze amafaranga akenewe kwishyura.
4. Iyo nomero ya telefone itemewe, usaba ahita yoherezwa ubutumwa ko habaye ikosa.
5. Iyo nomero ya telefone yemewe, hahita hafunguka ahasaba umuntu kwemeza ubwishyu kuri telefone. Telefone ye igomba kuba ifite konti ya MoMo ikora.
6. MTN ihita isaba ko ushyiramo PIN.
7. Iyo ushyizemo PIN yemewe, serivisi ihita yishyurirwa.
8. Usaba yoherezwa ubutumwa bwemeza ko serivisi yishyuwe neza ndetse na nomero ya dosiye ikoherezwa kugira ngo abashe gukurikirana dosiye ku rubuga IremboGov.