Iyi serivisi ifasha umuntu gutanga ikirego cyangwa gukosora amakuru ari ku cyangombwa cyerekana ko umuntu yakitiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko, kandi abasaba bakoresha iyi serivisi kugira ngo basabe gukosora amakuru ari kuri icyo cyemezo nyuma y’uko cyamaze kwemezwa no gutangwa.
Ibikurikira ni ibibazo bikunze kubazwa ku gukosora Icyemezo cy’Inyandiko y’Urukiko.
Ni angahe bishyurwa kugira ngo ukosore icyangombwa cyerekana ko umuntu yakitiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko?
Iyi serivisi ni ubuntu.Ese ngomba kugira konti ya IremboGov kugira ngo nsabe gukosora Icyangombwa cyerekana ko umuntu yakitiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko?
Yego! Ugomba kuba ufite konti ya Irembo cyangwa ugasura umu ajenti w’Irembo ubegereye kugira ngo agufashe.Nafungura nte konti y’Irembo?
Kugira ngo ufungure konti y’Irembo, kanda hano.Ni iki gisabwa kugira ngo usabe iyi serivisi?
Usaba agomba kuba afite nomero y’ubusabe (application number) y’icyemezo cy’inyandiko y’urukiko ushakagukosoza.Ese ngomba gufatira Icyangombwa cyerekana ko umuntu yakitiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko cyakosowe ku biro by’ubushinjacyaha bukuru (NPPA)?
Oya, iki cyemezo gitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga (E-certificate). Ushobora kugikuramo kuri IremboGov ukoresheje nomero y’ubusabe cyangwa nomero yo kwishyura (billing number).Niba washyizemo imeli igihe wasabaga iyi serivisi, icyemezo kizoherezwa kuri iyo imeli.Bitwara igihe kingana iki kugira ngo icyangombwa cyerekana ko umuntu yakitiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko cyakosowe gitangwe?
Igihe cyo gutunganya ubusabe ni iminsi 7.Ese nshobora kongera gukuramo Icyangombwa cyerekana ko umuntu yakitiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko cyakosowe niba icyo nari mfite cyatakaye cyangwa cyangiritse?
Yego, ushobora kongera kugikuramo inshuro zose ubikeneye.