Iyi serivisi igenewe gufasha abantu ku giti cyabo cyangwa amatsinda bakeneye kugenda mu gihe cy’Umuganda kubera impamvu zitandukanye nko kujya mu mihango yo gushyingura, inama zihutirwa, ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, cyangwa izindi mpamvu zihutirwa. Iyi serivisi itangwa kandi igatunganywa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).
Dore ibibazo bikunze kubazwa:
1. Ese ni ngombwa kugira konti y’IremboGov kugira ngo usabe iyi serivisi?
Abasaba bashobora gusaba iyi serivisi bafite cyangwa badafite konti y’Irembo.
2. Ni bande bemerewe gusaba uru ruhushya rwo kugenda?
Iyi serivisi igenewe abanyarwanda bafite indangamuntu, abanyamahanga bafite pasiporo, abantu ku giti cyabo cyangwa amatsinda/ibigo
3. Ese hari amafaranga yishyurwa kuri iyi serivisi?
Iyi serivisi ni ubuntu, nta mafaranga yishyurwa.
4. Bifata igihe kingana iki kugira ngo ubone uru ruhushya?
Bitwara umunsi umwe w’akazi nyuma yo gusaba. Usaba azamenyeshwa igihe icyemezo cye cyabonetse kugira ngo gikururwe.
5. Ese ni ngombwa kongeraho inyandiko zishyigikira ubusabe?
Oya, si itegeko. Ariko inyandiko nk’icyemezo cya muganga cyangwa icy’urupfu zishobora kongerwaho igihe zifite aho zihuriye n’impamvu y’urugendo, bikaba byafasha mu gusuzuma ubusabe.