Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wavugurura umwirondoro muri konti yawe.

Iyi nyandiko ifasha kumenya uburyo bwo kuvugurura amakuru ya konti y’'Irembo, cyane cyane iyo hari impinduka zakozwe ku ndangamuntu cyangwa telefoni. Yerekana intambwe ku yindi kugira ngo umenye neza ko amakuru ari kuri konti yawe ajyanye n'igihe kandi ko ari ukuri.


Ibisabwa:

  • Ugomba kuba ufite konti yawe y’Irembo.

  • Hagomba kuba hari iminduka zabaye kuri nomero y’indangamuntu cyangwa nomero ya telephone yawe.


Kurikiza izi ntambwe zoroshye mu kuvugurura umwirondoro wawe.


  1. Sura urubuga www.irembo.gov.rw maze ukande kuri kwinjira.

  2. Uzuzamo nomero ya telefoni n' ijambo ry'ibanga, ryawe maze ukande kuri injira.


  1. Kanda kuri buto iriho izina ryawe, idirishya rito rizagaragara hejuru, nuko ukande kuri "Umwirondoro''.

  2. Kanda ku ka menyetso ko kuvugurura kuruhande rwa nomero y’ indangamuntu yawe cyangwa Izina ry’ukoresha urubuga ( nomero ya telefone).
    Icyitonderwa: Hano, unafite amahitamo yo guhindura ijambo ry'ibanga rya konti yawe, cyangwa ugakanda hano ukeneye amakuru arenzeho.

  1. Niba ugiye guhindura nomero y’indangamuntu, uzuza nomero  y’indangamuntu nshya maze ukande kuri komeza

  1. Niba ugiye guhindura nomero ya telefone, uzuza nomero  ya telefone nshya maze ukande kuri komeza

Ubu byose byatunganye! Amakuru ubu yagombye kuba avuguruye, akwiriye kandi ahuye n'amakuru yo muri sisitemu ya NIDA.








Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.