Iyi serivisi yemerera abayikoresha gusaba urundi ruhushya. Itunganywa n’Ibiro by’Igihugu bishinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE).
Iyi serivisi inozwa mu minsi 7 y’akazi. Igiciro giterwa n’ubwoko bw’uruhushya rusabwa.
Ibikenewe:
Ntabwo ukeneye konti ya IremboGov kugira ngo uhabwe iyi serivisi.
Usaba agomba kuba afite amakuru ku nyandiko zisabwa (pasiporo cyangwa izindi nyandiko).
Imigereka itandukanywa n’ubwoko bw’impushya zisabwa. Kanda hano ku bundi busobanuro burambuye.
Usaba agomba kuba afite telefone, imeyili cyangwa byombi bikora neza.
Kurikiza aya mabwiriza yoroshye maze usabe urundi ruhushya:
1. Gana www.irembo.gov.rw ahanditse Abinjira n’Abasohoka, ukande kuri Impushya.
2. Hitamo “Gusaba urundi ruhushya,” nk’ubwoko bwa dosiye usaba maze ukande kuri Saba.
3. Uzuza Umwirondoro w’usaba serivisi.
4. Shyiramo Ibijyanye na dosiye isaba n’urugendo. Niba ufite abo wishingiye, uzuza Umwirondoro w’abo utunze.
5. Shyiraho inyandiko zikenewe nk’imigereka mu buso n’ingano bikenewe. Imigereka itandukanywa n’ubwoko bw’impushya zisabwa.
6. Kanda kuri Ibikurikira maze ukomeze.
7. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.
8. Kode/nomero yo kwishyuriraho (99….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.
ICYITONDERWA:Nyuma yo gusaba serivisi no kwishyura binyuze muri IremboGov, usaba yoherezwa ubutumwa buvuye mu biro bikuru by’Igihugu bishinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE) bumumenyesha igihe agomba kujya gufatira uruhushya.